Ndikuriyo wa CNDD-FDD yavuze ko umupaka w’u Burundi na Uvira uzafungurwa ari uko bwafunguye n’iy’u Rwanda

Jan 3, 2026 - 14:06
 0
Ndikuriyo wa CNDD-FDD yavuze ko umupaka w’u Burundi na Uvira uzafungurwa ari uko bwafunguye n’iy’u Rwanda

Umunyamabanga Mukuru w’Ishyaka rya CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Ndikuriyo Révérien, yagaragaje ko iki gihugu nta gahunda gifite yo gufungura imipaka igihuza na Uvira, ashimangira ko atumva icyo Abarundi bashaka kujya gukora muri uyu mujyi.

Ndikuriyo yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 2 Mutarama 2025.

Ni nyuma y’uko ku wa 9 Ukuboza 2025 Leta y’u Burundi yafunze umupaka wa Kavimvira na Vugizo ihuza iki gihugu na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Icyo gihe ihuriro AFC/M23 ryari rimaze gufata Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo uhana imbibi n’u Burundi ari na wo iyo mipaka yombi ikoraho.

Ku ruhande rwa Uvira umupaka uhuza uwo mujyi n’u Burundi ni Kavimvira, mu gihe u Burundi bwo buwita Gatumba.

Ndikuriyo yashatse guhuza impamvu z’imibanire y’u Rwanda n’iy’u Burundi yatumye mu 2022 imipaka yabwo buyifunga, n’ifungwa ry’uwa Gatumba.

Ati “Ni ibintu bisanzwe kuba umupaka [wa Gatumba] ufunzwe uzafungurirwa rimwe n’iduhuza n’u Rwanda. [...]. Ntimukomeze kuvuga ngo ejo nzajya muri Uvira. Gukorayo iki? Mufate indege bazashyireho ikibuga cyazo muri Uvira mujye muva i Bujumbura muce hejuru y’Ikiyaga cya Tanganyika. Igihugu kirindwa mu buryo bwose bushoboka ntimukajye mufata ibintu mu buryo bworoshye.”

Abarwanyi ba AFC/M23 bavuye mu Mujyi wa Uvira ku wa 17 no ku wa 18 Ukuboza 2025 mu rwego rwo gushyigikira ibiganiro by’amahoro hagati y’uwo mutwe na RDC bibera i Doha muri Qatar.

Ifatwa ry’uwo mujyi ryakuruye kutumvikana mu Burundi ahanini bitewe no gutsindwa kw’ingabo zabwo zari zifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo n’ingabo za RDC.

Ifungwa ry’imipaka ihuza Uvira n’u Burundi ryagize ingaruka kuri iki gihugu kuko uwo mujyi ari wo uturukamo ibicuruzwa biva mu Burasirazuba bwa Congo bijya i Bujumbura, cyane cyane ibikomoka ku buhinzi, ibikomoka kuri peteroli, amavuta n’isukari.