Uwikunda Samuel mu basifuzi 16 basigaye muri CAN 2025
Umusifuzi w’Umunyarwanda Uwikunda Samuel, ari mu basifuzi 16 batoranyijwe mu Gikombe cya Afurika kiri kubera muri Maroc, bazasifura imikino ya ½ n’uwa nyuma.
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), ryatangaje abasifuzi b’intoranywa bagiriwe icyizere cyo gukomeza gusifura muri iri rushanwa rihuza ibihugu by’ibihangange muri Afurika.
Abo basifuzi ni Uwukunda Samuel wo mu Rwanda, Mustapha Ghorbal wo muri Algeria, Pacifique Ndabihawenimana w’i Burundi, Abdou Mefire wo muri Cameroun, Jean Ndala wo muri RDC, Amin Omar wo mu Misiri, Pierre Atcho wo muri Gabon, Peter Waweru wo muri Kenya.
Hari kandi Boubou Traore wo muri Ghana, Dahane Beida wo muri Mauritania, Jalal Jayed wo muri Maroc, Issa Sy wo muri Sénégal, Omar Artan wo muri Somalia, Abongile Tom wo muri Afurika y’Epfo na Mahmoud Ismail wo muri Sudani
Uwikunda wabaye Umunyarwanda rukumbi wasifuye mu bikombe bya Afurika inshuro ebyiri.
Kuri iyi nshuro yayoboye umukino wa Côte d’Ivoire na Mozambique, uw’Ibirwa bya Comores na Mali, aba uwa kane ku mukino wa Misiri na Afurika y’Epfo, na ho mu mikino ya ¼ asifura umukino wa Mali na Sénégal nk’umusifuzi wa kane.
Ku wa Gatatu, tariki ya 14 Mutarama 2026, ni bwo hateganyijwe imikino ya 1/2 cy’Igikombe cya Afurika. Nigeria izahura na Maroc, Misiri ikine na Sénégal.
English
Kinyarwanda