Abanyekongo bavuga ikinyarwanda baramukiye mu myigaragambyo

Jan 2, 2026 - 13:45
 0
Abanyekongo bavuga ikinyarwanda baramukiye mu myigaragambyo

Impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda ziri mu nkambi ya Mugombwa, Nyabiheke na Kiziba mu Rwanda, uyu munsi zazindukiye mu myigaragambyo yo kwamagana ivangura Leta ya Congo ikomeje gukorera Abaturage babo bo mu bwoko bw’Abatutsi bavuga Ikinyarwanda.

Ni imyigaragambyo yaje ikurikira iyabaye ejo mu nkambi za Kigeme na Mahama.

Izi mpunzi, zifite ibyapa byanditseho amagambo akomeye abwirwa Leta ya Congo, mu rurimi rw’Ikinyarwanda, Igifaransa n"icyongereza ko ivangura bakorerwa riteye agahunda.

Impunzi zerekanye ko urwango n’ivangura ribakorerwa, rufite abaterankunga, ku isonga hakaba hariho Perezida Tshisekedi n’ibyegera bye bya hafi, ndetse n’Umuvugizi w’Ingabo za Leta ya Congo, ari na we wabaye nyirabayazana w’iyi myigaragambyo, ahanini.