U Burusiya bwamaganye u Bwongereza bwifuza gushimuta Putin

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yamaganye amagambo yavuzwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Bwongereza, John Healey, wavuze ko ahawe amahirwe yashimuta Perezida Vladimir Putin.

Jan 12, 2026 - 15:56
 0
U Burusiya bwamaganye u Bwongereza bwifuza gushimuta Putin

Mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri Healey, ubwo yari mu uruzinduko muri Ukraine yabwiye ikinyamakuru Kyiv Independent ko abonye amahirwe yo gushimuta umuyobozi runaka ku Isi, yashimuta Perezida Vladimir Putin.

Healey yavuze ko yashyira Putin mu maboko y’ubutabera kugira ngo asobanure ibyo yise ibyaha by’intambara, cyane cyane gushimuta abana b’Abanya-Ukraine, nubwo u Burusiya bubihakana bwivuye inyuma.

Mu kiganiro yagiranye na TV Center ku wa 11 Mutarama 2026, Zakharova yamaganye ayo magambo ya Healey, avuga ko ari ibinyoma by’Abongereza, “bahora batekereza nabi.”

Ayo magambo ya Healey aje nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igabye igitero kidasanzwe muri Venezuela, igafata Perezida Nicolas Maduro hamwe n’umugore we, ndetse bajyanwa i New York kugira ngo bakurikiranwe ku byaha by’iterabwoba rishingiye ku bucuruzi bw’ibiyobyabwenge. Moscow yamaganye icyo gikorwa.

Mu 2023, na bwo hasohotse impapuro zo gufata Perezida Putin zitanzwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) , ku birego byo kwimura abana b’Abanya-Ukraine mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

U Bwongereza ni umunyamuryango w’urwo rukiko, bivuze ko bushobora kubahiriza izo mpapuro mu gihe Putin yakandagira ku butaka bwabwo.

U Burusiya bwatesheje agaciro izo mpapuro, buvuga ko nta shingiro zifite na cyane ko butabarizwa muri ICC.