Dr. Mugemana wari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

Dr. Mugemana Charles wari umukozi wa Rayon Sports nk’umuganga kuva mu 1995 yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe.

Jan 13, 2026 - 23:50
 0
Dr. Mugemana wari umuganga wa Rayon Sports yitabye Imana

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye mu Ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 13 Mutarama 2026.

‎Nyakwigendera Dr Mugemana Charles yari se w’umuhanzi Queen Cha, yafashwe n’uburwayi muri Nzeri 2025, aho icyo gihe yatangiye kuvurirwa mu Bitaro cya CHUK.

‎Muri Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamushimiye imyaka 30 yari amaze muri iyi kipe mbere y’umukino bakinnyemo na APR FC.

‎Uretse Rayon Sports yanabaye umuganga mu ikipe y’Igihugu mu bihe bitandukanye.