Icyo Abadepite bavuga ku bihano byo gukura amanota ku bashoferi bakoze amakosa mu muhanda
Kuri uyu wa 5 Mutarama 2026, ubwo Abadepite basuzumaga ingingo zigize umushinga w’itegeko rigena imikoreshereze y’umuhanda riri kuvugururwa, bagaragaje ko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga mu gukuraho amanota abashoferi bakoze amakosa mu muhanda, bikwiye gukoranwa ubushishozi
Ingingo yo gukura amanota ku batwara ibinyabiziga nk’igihano kubera amakosa bakoze mu muhanda, ni imwe mu bishya biri muri iri tegeko riri kuvugururwa.
Depite Mukabalisa Germaine yagize ati “Ntabwo tuzi ngo ibihano bizajyaho ntabwo umuntu azajya abihanishwa kabiri? Nari mbajije kugira ngo tugire amakuru kuri ubu buryo. Ni byo tubushyizeho koko ariko ntabwo dufite amakuru agaragaza ikintu dushyizeho nibura nk’inkingi nk’eshatu…Ese ikinyabiziga baragifashe baragifunze, banagukuyeho amanota, ni ibintu bizaba byemewe?”
Yashimye ko ari uburyo buzajya buzafasha n’ibigo by’ubwishingizi kuko hari ibyo usanga bisaba imyitwarire y’abashoferi b’ibinyabiziga, ariko yemeza ko bisaba kwitonderwa.
Nizeyimana Pie we yasabye ko nyuma yo kwemezwa, hazabanza kugenwa igihe runaka kizashira abakoresha umuhanda badahanishwa ubwo buryo, ahubwo babumenyerezwa.
Ati “Ubu buryo ko ari bushya mbona hakwiye kujyaho igihe cy’inzibacyuho cyo kubanza kutumenyereza, ngira ngo ntabwo bigamije kuduhana gusa, numva hashyirwaho nk’amezi atatu bakaba batumenyereza baduhana ariko bitatugiraho ingaruka, noneho nyuma y’amezi atatu abantu bagatangira neza, icyo gihe tuzaba tumaze kumenya neza ibyo turimo bikanadufasha kwirinda.”
Depite Nyirabazayire yavuze ko hari ingingo ivuga ku myitwarire y’umuyobozi w’ikinyabiziga, kandi igihano kizajya gihuzwa na nyiri kinyabiziga bityo ko bikwiye gushyirwamo ubushishozi ku buryo hajya hahanwa koko uwakoze ikosa.
Ati “Umushoferi aratwaye, akoze amakosa mu muhanda agomba gukurwaho amanota kandi iri koranabuhanga rihuzwa na nimero y’ikinyabiziga n’uwo yanditsweho. Ni ibintu bigomba gutekerezwaho kugira ngo twumve ngo ni nde uzayakurwaho, azagenda akurwaho gute?”
Depite Mukabunani Christine we yabajije uko ayo makosa azajya ahanwa hifashishijwe amanota n’igisabwa ngo umuntu abe atemerewe gutwara ikinyabiziga.
Perezida wa Komisiyo w’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Depite Amb. Tumukunde Hope Gasatura, yasobanuye ko ari uburyo bushya kandi amakuru arambuye kuri bwo azashyirwa mu iteka rya Minisitiri ufite imihanda mu nshingano.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, yasobanuye ko ubu buryo budafatwa nk’igihano ahubwo ari uburyo bwo gushyigikira imyitwarire myiza y’abakoresha umuhanda.
Yavuze ko umushinga w’iteka rya Minisitiri rigena imiterere y’amanota, ugena ko amanota fatizo umushoferi atangirana umwaka ari 15, akagenda akurwaho hakoreshejwe ikoranabuhanga bitewe n’amakosa yakoze.
Umwaka wa buri muyobozi w’ikinyabiziga ubarwa haherewe ku itariki yaboneyeho uruhushya rwo gutwara, iyo umwaka ushize yongera agahabwa amanota 15.
Muri uwo mwaka iyo usigaranye amanota ari munsi y’inota rimwe, hahagarikwa by’agateganyo uruhushya rwe rwo gutwara ibinyabiziga kugeza umwaka urangiye akongera kubona amanota amwemerera gutwara.
Muri iri teka bigaragara ko amakosa ari mu byiciro bitandukanye.
Amakosa yateguwe azajya akurirwaho amanota agera arimo guhunga ukimara guteza impanuka, kudakoresha akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko, gutwara wanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge n’andi.
Iteka riteganya ko mu gihe umushoferi akoze impanuka agahunga, azajya akurwaho amanota atandatu, uwatwaye imodoka ishyirwamo akuma kagaragaza igipimo cy’umuvuduko ‘Speed Governor’ ntagakoreshe, azajya ahanishwa gukurwaho amanota atanu.
Umushoferi utwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha cyangwa ibiyobyabwenge azajya akurwaho amanota ane, gutwara ikinyabiziga udafitiye uruhushya, kurenza umuvuduko no kwirengagiza ibimenyetso birimo n’amatara azwi nka ‘Feu rouge’ azajya akurwaho amanota atatu, mu gihe gutwara ikinyabiziga kidafite ubwishingizi cyangwa gukoresha telefone utwaye hazajya hakurwaho amanota abiri.
English
Kinyarwanda