Amagaju FC yirukanye abatoza bose nyuma yo kwandagazwa

Ikipe ya Amagaju FC yirukanye abatoza bose bayitozaga bashinjwa umusaruro mubi no kugura abakinnyi badashoboye.

Jan 12, 2026 - 15:17
 0
Amagaju FC yirukanye abatoza bose nyuma yo kwandagazwa

Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Mbere, tariki ya 12 Mutarama 2026, nyuma y’uko mu ijoro ryakeye iyi kipe yari yanyagiwe ibitego 8-0 na Al Hilal SC mu mukino wa shampiyona wakiniwe kuri Kigali Pele Stadium kuva saa tatu z’ijoro.

Umuvugizi w’Amagaju FC, Prince Theogene Nzabihimana yahamirije UMUSEKE aya makuru avuga ko batandukanye n’abatoza bose barimo umutoza mukuru Niyongabo Amars, umwungiriza we Nduwimana Pablo, uwongerera abakinnyi imbaraga Hategekimana Abdallah Jano na Hassan Jumaine watozaga abazamu.

Ati “Umutoza mukuru n’abatoza bungirije twatandukanye. Impamvu nyine nta yindi ni umusaruro nkene bijyanye n’umwanya twari turiho , ntibuhabirije ibyo twumvikanye mu masezerano.”

Nzabihimana yavuze ko bari barumvikanye n’aba batoza kuzarangiza shampiyona bari ku mwanya wa gatanu .

Ati “Nubwo shampiyona itararangira, turabibona ko uwo mwanya tutazawugeraho kuko muri iyi ‘phase aller’ hakabaye hari ikizatwereka ko tuzarangiriza ku mwanya wa gatanu.”

Mu kindi uyu mutoza yazize mu Magaju harimo kuzana abakinnyi badashoboye.

Iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe ubu iri ku mwanya wa 17 ku rutonde rwa shampiyona y’u Rwanda by’agateganyo n’amanota 12 n’umwenda w’ibitego 16 mu mikino 16 imaze gukina, aho  isigaje gukina n’ikipe ya APR FC igasoza imikino y’igice kibanza cya shampiyona.