Maroc ishobora kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029

Jan 3, 2026 - 14:24
 0
Maroc ishobora kwakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029

Igihugu cya Maroc kiri gutera imbere bidasanzwe mu mupira w’amaguru, gishobora kugirirwa icyizere cyo gutegura Igikombe cy’Isi cy’Amakipe kizaba mu 2029.

Muri iki gihugu hari kubera Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu cyatangiye guhera tariki ya 21 Ukuboza 2025, kikazageza tariki ya 18 Mutarama 2025, aho ibihugu 16 ari byo bisigayemo muri 24 byari byitabiriye.

Ibi bihugu biza gukina imikino ya ⅛, buri mukino urabera kuri stade yihariye mu ziri kwakira iri rushanwa, bikaba ari ubwa mbere bibayeho ko imikino yo muri iki cyiciro ibera ku bibuga bitandukanye.

Kugira ibikorwaremezo byiza ndetse no kwakira neza iri rushanwa bishobora guha amahirwe iki gihugu kikakira Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cya 2029, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cyo muri Maroc cya Le Desk.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ntabwo rirafata umwanzuro ku gihugu kizakira iri rushanwa, dore ko hari byinshi byatanze kandidatire zo kurihabwa.

Ibyo birimo Australia ifatanyije na Nouvelle-Zélande, Brésil, u Bwongereza, u Budage, Qatar, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Espagne, Portugal na Maroc bikihuriza hamwe bikaryakira mu kwitegura Igikombe cy’Isi cya 20230.

Maroc izafatanya n’ibihugu byo ku migabane itandukanye kwakira Igikombe cy’Isi cy’Ibihugu mu 2030, harimo na Argentine, Paraguay na Uruguay, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 100 iri rushanwa rizaba rimaze.

Kugeza ubu Maroc ifite stade icyenda zose zaberaho imikino ikomeye iri ku rwego rwa FIFA. Izo ni Adrar Stadium, Stade Mohammed V, Fez Stadium, Marrakesh Stadium, Prince Moulay Abdellah Stadium, Moulay Hassan Stadium, Rabat Olympic Stadium, Al Medina Stadium na Tangier Grand Stadium.

Igikombe cy’Isi cy’Amakipe cyatangiye gukinwa n’amakipe 32 mu mwaka ushize wa 2025 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyegukanywe na Chelsea yo mu Bwongereza nyuma yo gutsinda Paris Saint-Germain.

Maroc iri kwakira Igikombe cya Afurika
Maroc ifite ibibuga byinshi biyemerera kwakira Igikombe cy'Isi cy'Amakipe mu 2029
Chelsea ni yo ifite Igikombe cy'Isi cy'Amakipe giheruka