Neymar agiye kongera amasezerano mu ikipe yamureze

Jan 3, 2026 - 13:57
 0
Neymar agiye kongera amasezerano mu ikipe yamureze

Umunya-Brazil Neymar Jr agiye gusinyira masezerano mashya mu ikipe ye ya Santos FC azamugeza mu Ukuboza 2026, nyuma y’igihe gito agarutse muri iyi kipe yamureze,

Neymar yasubiye muri Santos muri Mutarama 2025, aho yafashije cyane iyi kipe kuguma mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Brazil. Mu mikino 28 yayikiniye, yatsinzemo ibitego 11 anatanga imipira 4 yavuyemo ibitego.

Uyu mukinnyi yari yaragize ikibazo cy’imvune mu ivi ariko yiyemeza gukomeza gukina kugeza afashije iyi kipe kutamanuka, birangira abigezeho none mu minsi yashize yabazwe ivi. Nyuma yo kubagwa kuri ubu ari mu biganiro byo kongera amasezerano muri Santos aho ibi biganiro biyobowe na perezida w’iyi kipe, Marcelo Teixeira.

Neymar agiye kongera amasezerano muri Santos mu gihe aheruka gutangaza ko intego ye ari ukuzafasha ikipe y’igihugu ye kuzegukana igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico.

Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Brazil, Carlo Ancelotti, yatangaje ko nta kibazo yagira cyo kumuhamagara mu ikipe izakina Igikombe cy’Isi cya 2026, igihe cyose yaba ameze neza ku mubiri.

Neymar w’imyaka 33 ni we uyoboye abandi mu gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’igihugu ya Brazil, ariko ntiyongeye kuyikinira kuva mu Ukwakira 2023, ubwo yavunikaga bikomeye mu mukino wahuje Brazil na Uruguay.

Kuva atangiye gukinira Brazil mu 2010, Neymar amaze gutsinda ibitego 79 mu mikino 128 yakiniye igihugu cye.

Brazil iri mu Itsinda C mu Gikombe cy’Isi cya 2026, aho iri kumwe na Maroc, Haiti na Scotland. Shampiyona ya muri Brazil izatangira mu mpera za Mutarama uyu mwaka.