N’abagabo barasaza, gutera inda bikaba ari ihurizo
Ubushakashatsi bwakozwe muri 2006 na Kaminuza ya Oxford yo mu gihugu cy’Ubwongereza, bwagaragaje ko hari imyaka umugabo ageramo, ubushobozi bwo gutera inda bukagabanuka ku buryo ashobora kumara umwaka wose agerageza ariko byaranze.
Ubwo bushakashatsi kandi bugaragaza ko niyo inda yinjiye, haba hari ibyago byinshi ko yazavamo cyangwa se umwana akavukana ibibazo.
Hari imyumvire y’abagabo n’abagore batari bacye, by’umwihariko abo mu Rwanda, ko imyaka yose umugabo yaba afite yabyara.
Aha ushobora kubumva kuko, ibitandukanye n’abagore bagira intanga zibaze, ku bagabo bo buri munsi umubiri wabo ukora za miliyoni z’intanga.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) rigaragaza ko umugabo iyo asohoye inshuro imwe gusa ashobora gusohora intanga ziri hejuru ya miliyoni 200.
Ariko nanone, uko umugabo akura, ubuziranenge bw’izo ntanga bugenda bugabanuka ku buryo na we gutera inda biba bigoye.
Mu mwaka wa 2006, Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza bakoze ubushakashatsi bise ‘Quantitative effects of male age on sperm motion’. Ugenekereje mu Kinyarwanda, ‘Ingaruka z’imyaka y’umugabo ku buziranenge bw’intanga ze.’
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku bagabo 97 bari hagati y’imyaka 22-80, badafite ikibazo cy’uburwayi.
Muri rusange rero, ubu bushakashatsi bwagaragaje ko imyaka igira uruhare rukomeye mu gutakaza ubuziranenge kw’intanga.
Urugero ni ku bijyanye n’umuvuduko ukenewe kugira ngo intanga ngabo ishobore kugera ku ntanga ngore itere inda (sperm Motility)
Ubu bushakashatsi bwabishyize mu byiciro by’imyaka ku buryo bukurikira:
- Hagati y’imyaka 22-29: Sperm motility 56%
- Hagati y’imyaka 30-39: Sperm motility 48.8%
- Hagati y’imyaka 40-49: Sperm motility 38.5%
- Hagati y’imyaka 50-59: Sperm motility 37.5%
- Hagati y’imyaka 60-69: Sperm motility 20.8%
- Hagati y’imyaka 70:80 Sperm motility 3%
Ibi bisobanuye iki rero!
Ubundi, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku Isi (OMS/WHO) risobanura ko kugira ngo nibura mu ntanga, ziri hagati ya miliyoni 15 na 200 umugabo asohora muri mirilitito imwe y’amasohoro, hashobore kugira isoza urugendo rwo kugera ku ntanga ngore, ari uko 40% nibura ziba zifite ubwo bushobozi bwo kuhagera (sperm Motility)
Bijyanye n’ubu bushakashatsi rero, nibura abagabo bafite munsi y’imyaka 40 ni bo baba bafite amahirwe menshi yo gutera inda. Bivuze ko kuva ku myaka 40 kuzamura, ubushobozi bw’umugabo bwo gutera inda na we buba bwaragabanutse.
Ibyo bituma uwo mugabo ashobora kumara n’amezi 6 agerageza gutera inda byaranze.
Ubushakashatsi bugaragaza ko ku bagabo barengeje imyaka 40, ubushobozi bwo gutera inda nibura mu mezi 12 bugabanukaho 30% ugereranyije n’abari munsi y’iyo myaka.
Uretse gutakaza ubushobozi bwo gutera inda kandi, abagabo ngo bafite imyaka 45 kuzamura, iyo bateye inda haba hari ibyago byinshi ko iyo nda yavamo, utitaye ku myaka y’umugore. Mu gihe umwana avutse kandi, aba afite ibyago byinshi byo kuvukana uburwayi bwo mu mutwe.
Inama z’abaganga:
Ubundi abahanga mu buzima bw’imyororokere bagaragaza ko imyaka abagabo baba bafite uburumbuke buhagaze neza ari hagati y’imyaka 22-25. Bagatanga inama ko ku mugabo ushaka kubyara ubundi yabikora mbere y’imyaka 35.
Mu bindi bishobora gutuma abagabo batakaza ubushobozi bwo gutera inda harimo kunywa itabi, kunywa inzoga nyinshi, n’umubyibuho ukabije
English
Kinyarwanda