Uruhererekane mu miryango: Hagati y’umugabo n’umugore ni nde utuma babyara impanga?

Dec 31, 2025 - 16:37
 0
Uruhererekane mu miryango: Hagati y’umugabo n’umugore ni nde utuma babyara impanga?

Kubyara abana b’impanga ni ibintu bimenyerewe mu Rwanda ndetse no ku isi yose. Cyakora, hari ibibazo byinshi bamwe bibaza, birimo no kumenye ngo ni nde hagati y’umugabo n’umugore ugira uruhare mu kubyara aba bana.

Mu mwaka ushize wa 2024, mu Rwanda havutse abana b’impanga 9,313 nk’uko byagaragajwe na raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), ihuza imibare ikomoka kw’ irangamimere (Rwanda Vital Statistics Report). Abo bangana na 2.7% by’abana bose bavutse bakanandikwa mu irangamimerere.

Ubundi tugira impanga ziri mu byiciro bibiri. Impanga zisa, izo mu Gifaransa bita Vrai jumaux cyangwa se vrai Jumelles iyo ari abakobwa. Mu cyongereza ni bo bitwa identical twins/ Monozygotic twins 

Tugira kandi impanga zidasa, mu Gifaransa bita Faux jumaux cyangwa se Faux Jumelles iyo ari abakobwa. Mu Cyongereza bakitwa Non-identical twins/fraternal twins/Dizygotic twins.

Mu busanzwe izi mpanga ziboneka ari uko umugore yasohoye intanga ebyiri ingunga imwe, buri yose ikabangurirwa n’intanga ngabo.

Hari igihe rero muri uwo muryango w’uwo mugore baba bafite uturemangingo sano/genes dutuma abagore mu gihe bagiye mu burumbuke basohora intanga zirenze imwe, ibyitwa mu ndimi z’amahanga ‘hyper ovulation’.

Ibi rero birasobanutse ko iyo uruhererekane mu miryango ari rwo rubaye intandaro yo kubyara ubu bwoko bw’impanga, umuryango w’umugore ari wo ubigiramo uruhare kuko ari bo bajya mu burumbuke.

Ku cyiciro cy’impanga za Vrai jumaux/jumelles, kuko zo ziboneka habayeho kwigabanyamo ibice kw’intanga imwe y’umugore yabanguriwe, ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko izi mpanga ziboneka bitunguraranye (randomly).