Anthony Joshua yasezerewe mu bitaro nyuma yo kurokoka impanuka y’imodoka yahitanye inshuti ze ebyiri
Umunyabigwi mu mukino w’iteramakofe ukomoka mu Bwongereza, Anthony Joshua, yasezerewe mu bitaro byo muri Nigeria nyuma y’iminsi mike akoze impanuka ikomeye y’imodoka yahitanye inshuti ze ebyiri za hafi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku bufatanye bw’intara za Ogun na Lagos, abayobozi batangaje ko byemejwe n’abaganga ko Joshua ameze neza ku buryo ashobora gukomeza kwivuza ari iwe. Iryo tangazo ryavuze ko uyu mukinnyi afite agahinda kenshi bitewe n’urupfu rw’inshuti ze zahitanywe n'impanuka yakomerekeyemo.
Uyu mukinnyi w’imyaka 36 yari mu modoka yo mu bwoko bwa Lexus SUV, yagonganye n’ikamyo yari ihagaze ku muhanda munini wo mu Ntara ya Ogun, hafi y’Umujyi wa Lagos, ku wa Mbere.
Abapfiriye muri iyo mpanuka ni Sina Ghami na Latif “Latz” Ayodele, bombi bakaba bari inshuti za hafi za Anthony Joshua ndetse bari no mu itsinda rye ry’abakorana na we.
Nyuma yo gusezererwa mu bitaro ku wa Gatatu, Anthony Joshua yasuye ahabikwa imirambo aho imibiri y’inshuti ze yari iri gutegurwa kugira ngo isubizwe mu bihugu bya ba nyakwigendera, nk’uko iryo tangazo ryabigaragaje.
Mbere yaho, Eddie Hearn, umaze igihe ari umujyanama n’umuterankunga wa Joshua kuva yatangira gukina kinyamwuga nyuma yo gutwara umudali wa zahabu mu Mikino Olempike yo mu 2012, yunamiye izo nshuti ze zapfuye.
Yanditse kuri Instagram ati: “Muruhukire mu mahoro Latz na Sina. Imbaraga, ubudahemuka n’imico myiza mwari mufite bizahora bizirikanwa. Ndasabiye imbaraga n’ihumure ku miryango yabo, inshuti zabo ndetse na AJ muri ibi bihe bikomeye cyane.”
Sina Ghami yari umutoza wa Anthony Joshua wihariye mu bijyanye no gukora umubiri, bakaba bari bamaze imyaka irenga 10 bakorana bya hafi.
Mu kiganiro yagiranye na BBC ku wa Gatatu, umuvugizi wa Polisi y’Intara ya Ogun, Oluseyi Babaseyi, yatangaje ko iperereza ku mpanuka rikomeje, anavuga ko rikorwa mu ibanga.
Ikigo gishinzwe kugenzura no kubahiriza amategeko y’umutekano wo mu muhanda muri Ogun (TRACE) cyatangaje ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko imodoka Joshua yari arimo yapfuye ipine mbere yo kugonga iyo kamyo.
Anthony Joshua, wavukiye i Watford mu Bwongereza ku babyeyi bakomoka muri Nigeria, yari mu biruhuko muri icyo gihugu nyuma yo gutsinda Jake Paul mu mukino wabereye i Miami ku wa 19 Ukuboza.
Umunyabigwi wigeze gutwara igikombe cy’isi mu cyiciro cya "Cruiserweight", Tony Bellew, yanditse kuri X ati: “Ibitekerezo byanjye n’amasengesho ndi kumwe n’imiryango y’aba bagabo. Ni igihombo gikomeye cyane cyabaye mu buryo bubabaje.”
Yakomeje agira ati: “Nizeye ko Joshua azabona imbaraga zo kwakira ibi bihe bigoye, kuko nta bubabare buruta agahinda ko kubura abacu.”
Abandi bakomeye mu iteramakofe barimo Oleksandr Usyk, wegukanye igikombe cy’isi inshuro ebyiri, na Tyson Fury, nabo banyujije ubutumwa bw’ihumure kuri Instagram, bihanganisha Joshua n’imiryango yabuze ababo.
Latif Ayodele (ibumoso) na Sina Ghami (iburyo) bari inshuti za hafi ndetse n’abagize itsinda rya Anthony Joshua
English
Kinyarwanda