Iran yaciye bugufi itangira gushaka ibiganiro na Amerika
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yatangaje ko Iran yasabye kujya mu biganiro nyuma y’aho ayiburiye ko azayigabaho ibitero mu gihe abigaragambya bakomeza kwicwa.
Ibi Trump yabitangaje kuri uyu wa Mbere ubwo yari mu ndege ye.
Mu gihe hakomeje gutangazwa amakuru avuga ko umubare w’abicwa mu myigaragambyo yo muri Iran wiyongera, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Trump yagaragaje ko Tehran yasabye ibiganiro.
Ati “Ku Cyumweru abayobozi ba Iran barampamagaye, bashaka ko tujya mu biganiro ndetse kuri ubu biri gutegurwa”.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko biteguye kujya mu biganiro na Amerika.
Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu ku wa 12 Mutarama 2026, Minisitiri Abbas yavuze ko Iran idashaka intambara ariko yiteguye kwirwanaho igihe cyose byaba ngombwa.
Yavuze ko biteguye kujya mu biganiro na Amerika ariko hagomba kubahirizwa uburenganzira bwa buri gihugu ndetse bigakorwa mu bwumvikane no kubahana.
Impirimbanyi zishinzwe uburenganzira bwa muntu, zatangaje ko abasivile 490, n’abo mu nzego z’umutekano 48 bishwe, naho abarenga 10.600 batawe muri yombi muri iyi myigaragambyo yo muri Iran.
English
Kinyarwanda