Yampano yaciye amarenga yo gutandukana n'umugore we
Umuririmbyi Uworizagwira Florien uzwi mu muziki nka Yampano, yatangaje ko yahuye na byinshi bihahamura umutima we muri 2025 gusa ashima Imana n’abantu bamubaye hafi.
Ni ibikubiye mu butumwa burebure uyu muhanzi yashyize hanze binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze. Uyu mwaka urangiye abantu benshi biganjemo ibyamamare bagiye berekana uko wabagendekeye. Ni na ko byagenze kuri Yampano aho yavuze ko umwaka wa 2025 wari umwaka utoroshye.
Ati: ”Ndashimira Imana yatumye ndangiza umwaka wa 2025 ndi amahoro, nubwo utari woroshye. Nahuye na byinshi bihahamura umutima wajye ibibazo by'urusobe ku buryo iyo hataba imbaraga zawe Mwami ubu mba ndi ahandi. Warakoze kunyereka abantu bihinduranya nk'inzoka, inshuti zuzuye uburyarya zose wazigejeyo kugeza no ku rushako rwanjye ariko nemeye ukuri niga kubyakira.”
Yakomeje agira ati: ”Imana yakoze mu buryo bwayo, itandukanya ururo n'uburo, inyereka aho ngomba gukomeza n'aho ngomba kurekera. Si buri kintu cyose kibaho uko twabyifuzaga, ariko byose bibera impamvu nzima.”
Yampano yashimiye umuryango we, inshuti n’abakunzi be bamubaye hafi. Ati: ”Ndashimira cyane umuryango wanjye, inshuti n'abakunzi b'ibihangano byanjye mwambaye hafi mu bihe bikomeye. Urukundo n'inkunga mwanyeretse byamfashije gukomeza”.
Yavuze ko yinjiye muri 2026 ari mushya. Ati: ”Ubu ndinjira mu mwaka wa 2026 ndi mushya, ndi jyenyine, ariko mfite amahoro. Niringiye Imana, niteguye gutangira ubuzima bushya, niga ku byabaye. Mwami nyobora inzira zanjye, unyegereze ibyiza, kandi ukomeze umpe amahoro”.
Uyu muhanzi yatangaje ibi nyuma y’amashusho ye arimo aratera akabariro n’umukunzi we yagiye hanze ndetse kuri ubu abagize uruhare mu kugira ngo ajye hanze bakaba barimo barakurikiranwa n’inzego z’ubutabera.
English
Kinyarwanda