USA: Abantu 30 bafungiwe i Minneapolis bashinjwa kwigaragambya

Abantu 30 batawe muri yombi, umwe mu bashinzwe umutekano arakomereka nyuma yuko abantu ibihumbi bo mu Mujyi wa Minneapolis muri Leta ya Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) bakomeje kwigaragambya bamagana guhohoterwa n’Ibiro bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (ICE).

Jan 11, 2026 - 20:41
 0
USA: Abantu 30 bafungiwe i Minneapolis bashinjwa kwigaragambya

Imyigaragambyo ikomeje yatangiye ku wa 07 Mutarama nyuma y’urupfu rw’umugore w’imyaka 37 witwa Renne Nicole Good wishwe arashwe n’umukozi w’ibyo biro, ubwo bari mu bikorwa byo gushakisha abimukira batuye aho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Uretse mu Mujyi wa Minneapolis, imyigaragambyo yadutse no mu yindi mijyi itandukanye y’Amerika, harimo Austin, Seattle, New York na Los Angeles n’ahandi bamagana ibikorwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikomeje gukorera abimukira.

Ubuyobozi bwa Perezida Donald Trump bwavuze ko uwo mugore yarashwe n’umukozi wa ICE mu rwego rwo kwirwanaho kuko yashakaga kumugonga no guhungabanya umutekano, nubwo bamwe mu babonye ibyo biba bamaganye imvugo ya Leta bavuga ko ari ikinyoma.

Imyigaragambyo yo ku wa 09 Mutarama yazamuye uburakari ndetse bamwe mu bigaragambya bashaka kwangiza ibintu no kwinjira muri hoteli ya Canopy ibamo bamwe mu bakozi ba ICE, ariko Polisi yatangaje ko nta wakomeretse cyangwa ngo ibintu byangirike.

Ubuyobozi bw’i Menneapolis bwatangaje ko abaturage bakoze imyigaragambyo mu mahoro nubwo hari amatsinda amwe yashatse guteza urugomo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya wa Minneapolis Jacob Frey, yashimiye abigaragambije mu mahoro ariko anavuga ko abateje akavuyo nibaramuka bahamwe n’icyaha cyo konona iby’abandi bazahanwa hakurikijwe itegeko.

Abaturage benshi bo muri Minnesota bamaze iminsi bagaragaza kutishimira imyitwarire ya ICE n’uburyo iri gukoresha ifata abimukira.

Kuva Perezida Trump yasubira ku butegetsi mu 2025, yagiye agaragaza ko abimukira binjira muri Amerika bunyuranyije n’amategeko ari ikibazo gikomeye ku mutekano w’igihugu, ndetse abakozi barenga 2000 boherejwe muri ako gace mu rwego rwo kugenzura no gufata abinjiye muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters), bigaragaza ko kuva muri Mutarama 2025, abimukira  barenga 328 000 bafashwe bagashyikirizwa inzego zibishinzwe barimo n’abasubijwe mu bihugu byayo.