Museveni yinjiye mu kibazo cya ruswa ivugwa muri Uganda Airlines

Ibiro bya Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni byinjiye mu kibazo cya ruswa ivugwa mu Kigo cy’iki gihugu cy’ubwikorezi bwo mu kirere cya Uganda Airlines.

Jan 12, 2026 - 14:45
 0
Museveni yinjiye mu kibazo cya ruswa ivugwa muri Uganda Airlines

Ibi bibazo bya ruswa byiyongera ku bindi byinshi bijyanye n’amafaranga ndetse n’imicungire mibi yakunze kugaragara muri iki kigo mu myaka ishize.

Daily Monitor yanditse ko ku wa 7 Mutarama 2025, Umuyobozi Mukuru wa Uganda Airlines, Jenifer Bamuturaki, yandikiwe ibaruwa igaragaza ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwa Uganda n’Ishami ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, rishinzwe kurwanya ruswa biri gukorana kuri iki kibazo.

Izi nzego zasabye Uganda Airlines gutanga amakuru yose ajyanye n’imari ndetse n’ibyo iki kigo cy’ubwikorezi cyaguze mu bihe bitandukanye.

Ubugenzuzi buri kwibanda kandi ku bibazo byo gukoresha nabi inzego bamwe mu bayobozi bahagarariye, kunyereza umutungo, n’ibaruramari ry’iki kigo ritari ryo.

Uganda Airlines yanasabwe raporo z’igenamigambi zemejwe n’inama y’ubutegetsi, ingengo y’imari ya 2024/25, amasezerano ajyanye no kugura indege ya Boeing, hamwe n’inyandiko z’ibyo baguze ku bicuruzwa by’ingenzi, harimo amavuta y’indege, serivisi z’ibibuga by’indege, iz’ingendo, n’ibijyanye n’indege bakodesha.

Hifuzwa kandi inyandiko zose z’imari za banki, konti z’amatike, raporo y’ibyakozwe mu gukoresha amafaranga, n’urutonde rw’ibigo byafashije gutangiza urugendo rujya n’uruva i Londres mu Bwongereza, kuko ari rumwe mu mishinga y’indege ihenze kandi y’ingenzi cyane.

Umuvugizi w’Ishami ry’Ibiro bya Perezida wa Uganda rishinzwe kurwanya ruswa, Natasha Mariam abajijwe iby’ubu bugenzuzi yagize ati “Ni ukuri. Icyo ni cyo nshobora kuvuga muri aka kanya.”

Uganda Airlines yagize ikibazo cyo guhuza inshingano zayo z’ingenzi ku rwego rw’igihugu n’ibibazo by’imari byiyongera umunsi ku wundi.

Kuva yatangira bundi bushya mu 2019, Uganda Airlines yagiye ishingira cyane ku bufasha bwa leta mu kugura indege, gutangiza ingendo nshya, no kwishyura ibikenewe mu mikorere yayo.

Nubwo abayobozi bagaragaza ko kiri gushora mu bijyanye no guteza imbere ubukerarugendo burambye, ubucuruzi no guhuza abantu, abandi bagaragaza impungenge z’ibihombo bihoraho n’imikorere idahwitse cyane cyane iyo bigeze ku kugura ibikoresho.

Urugendo rw’i Londres, by’umwihariko, rwatangijwe hari ibyiringiro byinshi byo kunguka ariko rukomeje gutera impungenge nyinshi kubera ikiguzi kinini rusaba, hakaba n’ihangana rikomeye ku bindi bigo by’indege bisanzwe bijyayo.