Ingabo z’u Rwanda na Tanzania zasoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’ingabo ku Mipaka

Dec 5, 2025 - 17:26
 0
Ingabo z’u Rwanda na Tanzania zasoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’ingabo ku Mipaka

Kuri uyu wa Kane, Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo za Tanzania (TPDF) bashoje Inama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo ku mipaka ihuza ibihugu byombi, yabereye mu Karere ka Ngoma, Intara y’Iburasirazuba kuva tariki ya 2 kugeza ku ya 4 Ukuboza 2025. Ni inama ishimangira umuhate wo kurushaho kubungabunga umutekano n’ituze ku mipaka ihuza u Rwanda na Tanzania.

Izi nama zikorwa buri mezi atatu, zikaba zitanga uburyo ku bayobozi b’ingabo z’ibihugu byombi bwo gusuzuma ishusho y’umutekano muri iki gihe ndetse no gutegura ingamba zihuriweho zo guhangana n’ibibazo by’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi.

Mu gihe cy’iyi nama ya 14, intumwa z’ibihugu byombi zasuzumye  ibibazo by’umutekano byagiye byigaragaza nyuma y’inama ya 13 yabereye i Ngara muri Tanzania muri Nzeri 2025, nko kureba uko ingamba zafashwe mu gukemura ibibazo zashyizwe mu bikorwa, gushaka ibisubizo ku bikorwa binyuranyije n’amategeko byambukiranya imipaka, n’ingamba zo kurinda abaturage baturiye umupaka uhuza ibihugu byombi.

Mu ijambo rye, Major General Ruki Karusisi, Umuyobozi w’Ingabo zigize Diviziyo ya 5 y’Ingabo z’u Rwanda, yashimye umuhate w’ubufatanye ugaragara ku mpande zombi. Yagize ati: “RDF na TPDF tumaze igihe kirekire dufatanya, ubwo bufatanye bushingiye ku bwubahane, ubunyamwuga no gusangira icyerekezo kimwe cyo gukomeza kubumbatira amahoro mu karere.Ibihugu byacu bifitanye umubano mwiza, kandi ubufatanye bw’ingabo zacu ni imwe mu nkingi ikomeye ishimangira uwo mubano. Binyuze muri ubu rubuga rwo guhura, dukomeza kugumana imikoranire ikomeye, kuvugana hagati yacu, bityo ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo dufatanyije bugatanga umusaruro.”

Brigadier General Gabriel Elias Kwiligwa, Umuyobozi wa Burigade ya 202 y’Ingabo za TPDF yashimye uko inama yagenze, yongeraho ko uku guhura buri gihembwe bikomeza gushimangira icyizere n’imikoranire mu by’umutekano hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.

Yagize ati: “Turashima ubunyamwuga, ubwisanzure n’urugwiro byagaragaye muri iyi nama. Ibikorwa byubaka hagati y’ingabo zacu byerekana umuhate dusangiye wo kurinda umupaka wacu no gukemura ibibazo duhuriyeho.”

Inama yasojwe hasubirwamo umuhigo wo gukomeza gusangira amakuru, gucunga umutekano umutekano hakorwa patrols mu bice byagenwe, no gukomeza imikoranire ya hafi hagati y’abayobozi b’ingabo zegeranye. Impande zombi zagaragaje ko ubufatanye bwa RDF na TPDF ari ingenzi ku mutekano w’ibihugu  byombi  n’imibereho myiza y’abaturage baturiye umupaka.

Iyi Nama ya 14 y’Abayobozi b’Ingabo z’ibihugu byombi yerekana ubufatanye bumaze igihe hagati y’u Rwanda na Tanzania mu gushyigikira amahoro mu karere n’inyungu zihuriweho mu by’umutekano.