U Rwanda rwongeye gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ukomeza kuyobora OIF

Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kongera gutanga Madamu Louise Mushikiwabo nk’Umukandida wo gukomeza kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF) muri manda ya gatatu.

Jan 12, 2026 - 14:54
 0
U Rwanda rwongeye gutanga Louise Mushikiwabo nk’umukandida ukomeza kuyobora OIF

Biteganywa ko uzakomeza kuyobora uyu muryango azamenyekanira mu Nama ya 20 ya OIF Itegerejwe kubera i Phnom Penh muri Cambodge mu mezi 10 ari imbere.

Nk’uko byashimangiwe na Jeune Afrique, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Olivier Nduhungirehe, yabigarutseho mu kiganiro yanakomoje ku bibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga Bigari.

Manda ya kabiri ya Madamu Mushikiwabo nk’Umuyobozi wa OIF irasoza muri uyu mwaka ari na yo mpamvu kandidatire zatangiye gutegurwa kugeza mu mpera za Mata.  

Madamu Louise Mushikiwabo, yongeye gutorerwa kuyobora uyu Muryango mu 2022 muri manda ya kabiri aho yari umukandida rukumbi kuri uwo mwanya.

Kuri iyi nshuro hari andi mazina yatangiye guhwihwiswa ko bashobora kuzahatana barimo na Michaëlle Jean wo muri Canada yasimbuye kuri uwo mwanya mu mwaka wa 2018.

Abandi bivugwa ko bashobora kuzahangana mu matora ni Augustin Nze Nfumu wo muri Guinée Equatoriale.

Mu gihe Louise Mushikiwabo yongeye gutorerwa mu Gushyingo uyu mwaka, azaba abaye Umunyamabanga Mukuru wa kabiri wa OIF ukoze manda eshatu, nyuma y’uwahoze ari Perezida wa Sénégal, Abdou Diouf.

Louise Mushikiwabo, yavutse ku wa 22 Gicurasi 1961, akaba ari Umunyamabanga Mukuru wa Kane wa OIF. Mbere yo kujya kuri uwo mwanya, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza mu 2018. Yanabaye Umuvugizi wa Guverinoma, ndetse mbere yaho yari Minisitiri w’Itangazamakuru.

Ku wa 12 Ukwakira 2018, ni bwo yatorewe bwa mbere kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine, mu Nama Nkuru ya Francophonie yabereye i Yerevan muri Armenia, yongera gutorerwa gukomeza izi nshingano muri Ugushyingo 2022.