Guverinoma ya Gabon yafatiye imyanzuro ikakaye ikipe y'igihugu

Jan 2, 2026 - 12:36
 0
Guverinoma ya Gabon yafatiye imyanzuro ikakaye ikipe y'igihugu

Guverinoma ya Gabon yahagaritse by’agateganyo, igihe kitazwi, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru, inirukana abatoza bose n’abagize staff y’ikipe, nyuma yo gusezererwa mu cyiciro cy’amatsinda cya AFCON 2025 cyiri kubera muri Morocco.

Gabon yasoreje ku mwanya wa nyuma mu itsinda F, idafite n'inota na rimwe. 

Si ibyo gusa kandi, Pierre-Emerick Aubameyang hamwe na kapiteni Bruno Ecuele Manga bahawe ibihano byo kutazongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu. Izi ngamba zafashwe na Leta zishobora gutuma Gabon igirana ibibazo na FIFA, kubera ibirego byo kwivanga kwa politiki mu miyoborere y’umupira w’amaguru. Kugeza ubu, ejo hazaza h’ikipe y’igihugu ya Gabon haracyari urujijo.