Infantino yatangaje umubare wabamaze kugura amatike y'igikombe cyisi byavugwaga ko igiciro cyayo gihanitse

Dec 30, 2025 - 19:29
 0
Infantino yatangaje umubare wabamaze kugura amatike y'igikombe cyisi byavugwaga ko igiciro cyayo gihanitse

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yavuze ko nubwo hari abanenga ibiciro bihanitse by’amatike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, abamaze gusaba kuyagura bageze kuri miliyoni 150

Ibi yabitangarije mu nama y’iminsi ibiri y’ihuriro ry’aba-sportifs baturutse mu bice bitandukanye ku Isi mu mikino yose, yatangiye kubera i Dubai kuri uyu wa 29 Ukuboza 2025.

Mu ntangiriro z’Ukuboza 2025, Itsinda ry’Abafana b’Umupira w’Amaguru i Burayi (Football Supporters Europe-FSE), ryasabye FIFA gukuraho uburyo bwashyizweho bwo kugurisha amatike y’Igikombe cy’Isi kuko ahenze cyane ugereranyije n’icyakibanjirije cyabereye muri Qatar mu 2022.

Mu korohereza abafana kureba iyi mukino, hashyizweho itike ya 60$ ku bafana baturutse mu bihugu byabonye itike yo kuzakina iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

Nyuma y’iminsi mike amatike y’iri rushanwa rizava tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026 ashyizwe hanze, abarenga miliyoni 100 basabwe kuzihabwa nk’uko byatangajwe na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Yagize ati “Dufite amatike ari hagati ya miliyoni 6 na miliyoni 7 ari ku isoko. Mu minsi 15 gusa twakiriye miliyoni 150 z’abashaka aya matike. Byibuze buri munsi twakiriye miliyoni 10 zishaka amatike. Ibi birerekana imbaraga z’Igikombe cy’Isi.”

“Mu myaka hafi 100 mu mateka y’Igikombe cy’Isi, FIFA yagurishije miliyoni 44 z’amatike. Byibuze mu byumweru bitatu twagakwiriye kuba twagurishije amatike yo mu myaka 300. Mutekereze ibyo bintu, ntibisanzwe.”

Yongeyeho ko abafana bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni bo bayoboye abandi mu gusaba amatike y’Igikombe cy’Isi, bagakurikirwa n’u Budage, abo mu Bwongereza bakaza ku mwanya wa gatatu.

Ibindi bihugu biri kwitwabira kugura amatike ni Mexique na Canada biri mu bizakira, Colombia, Ecuador, Brésil, Argentine, Scotland, Australia, u Bufaransa na Panama.

Uko amatike y’Igikombe cy’Isi ateye

Mu mukino wo gufungura irushanwa kwinjira bizaba ari 2.735$ [asaga miliyoni 4 Frw], 1.940$ [asaga miliyoni 2,8 Frw], 1.120$ [asaga miliyoni 1,6 Frw], 560$ [asaga ibihumbi 812 Frw].

Imikino ya make muri iri rushanwa ni 574$ [asaga ibihumbi 832 Frw], 430$ [asaga ibihumbi 624 Frw], 150$ [asaga ibihumbi 217 Frw] na 100$ [asaga ibihumbi 145 Frw].

Umukino wa nyuma ni wo uba uhenze muri iri rushanwa, ukaba uri ku 6.370$ [asaga miliyoni 9 Frw] ku itike ihenze, 4.210$ [asaga miliyoni 6 Frw] ku itike ikurikira iheze, 2.790$ [asaga miliyoni 4 Frw] ku itike ihenze na 2.030$ [asaga miliyoni 3 Frw] ku itike ya make.

Kuri aya matike hiyongeraho amafaranga azatangwa n’abafana bazaherekeza amakipe yabo muri iri rushanwa.

Umufana uzishyura amafaranga make kugeza ikipe ye igeze ku mukino wa nyuma azishyura byibuze 6.900$ [asaga miliyoni 10 Frw], uw’itike iringaniye yishyure byibuze 11.000$ [asaga miliyoni 16 Frw], uw’itike ihenze atange 16.000$ [asaga miliyoni 23 Frw].