U Rwanda na Jamaica bemeranyijwe guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane

Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda (RSE) ryasinyanye amasezerano y’imikoranire n’iryo muri Jamaica (Jamaica Stock Exchange) agamije guteza imbere isoko ry’imari, kongerera ubushobozi inzego zombi no guhanga ibishya hibandwa cyane ku kwandikisha imigabane ku masoko yombi no guteza imbere amahirwe y’ishoramari.

Jan 27, 2026 - 14:47
 0
U Rwanda na Jamaica bemeranyijwe guteza imbere Isoko ry’Imari n’Imigabane

Ni amasezerano yashyizweho umukono ku wa 26 Mutarama 2026, mu nama ya 21 y’ishoramari n’iby’amasoko y’imari n’imigabane yabereye i Kingston muri Jamaica yari yanitabiriwe n’u Rwanda.

Jamaica yari ihagarariwe na Minisitiri w’Intebe, Andrew Michael Holness, Minisitiri w’Imari n’Abakozi ba Leta, Fayval Williams n’Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane, Livingstone Morrison.

Ni mu gihe u Rwanda rwari ruhagarariwe n’Umuyobozi Mukuru wa RSE, Pierre Célestin Rwabukumba.

Umuyobozi Mukuru w’Isoko ry’Imari rya Rwanda, Rwabukumba Celestin, yavuze ko ibyemeranyijwe bitari mu mpapuro gusa ahubwo ko bigiye gufasha impande zombi kubona amahirwe mashya yo gushoramo imari.

Ati “Ubu bufatanye burenze kuba ari inyandiko no kwitabira inama. Bugiye kuba umwanya wo gusangira inararibonye, tuzamukire hamwe kandi bifungure amahirwe mashya mu bucuruzi n’ishoramari ku banyamwuga bari ku masoko y’imari ku bihugu byombi.”

U Rwanda na Jamaica ni ibihugu bibanye neza ndetse mu 2022 Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rwasize basinyanye amasezerano arimo aya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Iyi mikoranire yarushijeho kwaguka ndetse muri Mutarama 2026, ubwo itsinda ry’abasirikare mu Ngabo z’u Rwanda bazobereye mu bwubatsi bohereje muri iki gihugu, mu rwego rwo gusana ibikorwa remezo byangijwe n’ibiza byatewe n’inkubi y’umuyaga wiswe ‘Hurricane Melissa’, wibasiye Jamaica mu mpera z’umwaka ushize ukangiza byinshi.