Bruce Melodie yatangiye urugendo yitezeho kumutumbagiza mu mwuga

Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania mu rugendo rw’iminsi itatu, aho yagiye kumenyekanisha indirimbo ye nshya yise “Pom Pom”, yahuriyemo na Diamond Platnumz na Joel Brown.

Jan 28, 2026 - 13:39
 0
Bruce Melodie yatangiye urugendo yitezeho kumutumbagiza mu mwuga

Uyu muhanzi yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Mutarama 2026. Urugendo rwe mu bitangazamakuru bitandukanye muri Tanzania azarutangira ku wa 29-31 Mutarama 2026.

Bruce Melodie yerekeje muri Tanzania yavuze ko muri Tanzania agiye kuhakorera ibintu byinshi bityo abakunzi be kuzongera kuvugana nabo bizamugora.

Ati “Twerekeje muri Tanzania, impamvu nta mbaraga nyinshi mfite ndabyutse, ariko mukanya ndaba maze gushyuha. Ndamara gushyuha ntakibashije kubavugisha kuko mfite ibintu byinshi byo gukora. Ibikorwa byose bizagenda biba tuzagenda tubabwira. Musigare amahoro!”

Uyu muhanzi yaherukaga muri Kenya tariki 22 Mutarama 2025, aho yari yatangiriye urugendo rwo kumenyekanisha iyi ndirimbo i Nairobi muri Kenya.

Nk’uko bisanzwe muri Tanzania yajyanye n’abarimo Mubi Cyane umurindira umutekano, Amani Africa umuba hafi cyane, Dylan n’abandi bose bari mu ikipe ya 1:55 AM.

Bruce Melodie azava muri Tanzania yerekeza muri Uganda no mu Burayi, aho afite igitaramo i Bruxelles mu Bubiligi ahitwa Birmingham Palace azahuriramo na Sheebah Karungi ku wa 7 Werurwe 2026.