Umuramyi Prosper Nkomezi agiye gutaramira muri Israel
Umuramyi Prosper Nkomezi yateguje ko agiye gutaramira i Tel Aviv muri Israel agararagaza ko andi makuru ajyanye n’inyubako kizaberamo azatangazwa vuba.
Uyu muhanzi wigwijeho igikundiro cy’abakunzi b’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana yateguje abakunda izo ndirimbo baherereye muri Israel ko vuba bazifatanya bakaramya Imana.
Yifashishije urubuga rwe rwa Instagram kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Mutarama 2026, Nkomezi yasangije abamukurikira integuza y’icyo gitaramo avuga ko andi makuru azatangazwa vuba.
Kuri iyo nteguza handitse hati: “Prosper Nkomezi azaririmba mu buryo bwa ‘Live’muri Israel,
Yongeraho ati: “Andi makuru azatangazwa vuba.”
Nkomezi agiye gutaramira muri Israel nyuma y’igihe gito amaze kugaragariza abakunzi be ko ari mu munyenga w’urukundo, aho aherutse gusangiza amafoto yafashe ubwo yambikaga umukunzi we impeta umusaba ko bazashyingiranwa.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 13 Mutarama 2026, ni bwo Prosper Nkomezi yasangije abakunzi be amafoto agaragaza umukobwa yamaze guhitamo witwa Rètine Nkurunziza, avuga ko ari we uhuje n’ibyifuzo yari yarahaye Imana.
Amakuru ahari agaragaza ko uretse kuba Nkomezi ari umuhanzi n’umukunzi we asanzwe ari umusizikazi aho azwi mu bisigo bitandukanye birimo ‘Humura Mulenge’, ‘Hora Mulenge’, ‘Mpore Mulenge’, ‘Umuco w’Iwacu’ na ‘Rya Joro’.
Biteganyijwe ko Nkomezi azataramira muri Israel kuva tariki 16-21 Gashyantare 2025, aho azaba aririmba mu buryo bwa Live.
English
Kinyarwanda