Amarangamutima ya Alyn Sano wataramiye muri USA

Umuhanzikazi nyarwanda Alyn Sano yishimiye kandi anyurwa no kuba yataramiye abitabiriye ibirori byaherekejwe n’inama ya “The NAMM Show 2026” muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akavuga ko atari amahirwe kuri we gusa ahubwo ari imiryango ifungutse ku bahanzi nyarwanda n’abo muri Afuruka muri rusange.

Jan 28, 2026 - 12:40
 0
Amarangamutima ya Alyn Sano wataramiye muri USA

Ni igitaramo cyabanjirije inama mpuzamahanga ikomeye mu nganda z’umuziki yabereye muri Anaheim Convention Center muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alyn Sano aba ari we uhagararira Afurika mu bahanzi bitabiriye NAMM Show 2026.

Ubwo yari ku rubyindiro Sano yaririmbye indirimbo ye iri mu zigezweho ‘Turn IT Up’ yanyuze abitabiriye icyo gitaramo by’umwihariko abumva neza umuziki barimo abatunganya indirimbo ku rwego mpuzamahanga, abashoramari, n’abandi banyamuziki baturutse hirya no hino ku Isi.

Aganira n’Itangazamakuru Alyn Sano yagaragaje ko ubwo yari ku rubyiniro atiyumvaga ko yarujyanywe no kuririmba gusa ahubwo yari ahagararariye Igihugu cye.

Yagize ati: “Sinari ndi kuririmba gusa. Nari nitwaje u Rwanda, rwinjira mu byumba aho umuziki ari ururimi rumwe rwumvikana kuri bose. Kubona abanyamwuga bahita basobanukirwa n’umuziki wanjye, bakaririmbana nanjye, bakanasigara bashaka kuganira nanjye nyuma, byari ikimenyetso gikomeye cy’uko injyana n’inkuru zacu zifite aho zigera iyo zivuye ku mutima.”

Agaruka ku cyo bisobanuye kuba yarabaye umuhanzi umwe rukumbi muri Afurika witabiriye The NAMM Show 2026, avuga ko ari intambwe irenze umuntu ku giti cye.

Ati “Ni ishema rikomeye kuba ndi Umunyarwandakazi uri kuri uru rwego. Ariko si ibyanjye njyenyine. Ni urugi rufunguriwe abahanzi bose b’Abanyafurika, by’umwihariko abo mu Rwanda. Ni ubutumwa bugaragaza ko natwe dufite ijwi rishobora kumvikana ku Isi.”

Uretse kuba yaririmbye ndetse akanishimirwa Alyn Sano, yanagiranye ibiganiro n’itsinda The Renaissance Orchestra ndetse na J Black, rizwi mu mushinga wabo ‘Up the Score’ uhuza umuziki wa kera n’injyana za Hip-hop na R&B, ibyatumye abantu bitega ko mu minsi iri mbere hazavamo ibizanyura abakunzi b’umuziki.

Alyn Sano kandi yagiriye inama abandi bahanzi bakirimo kurwana no gushyira umuziki wabo ku rwego mpuzamahanga abasaba kudategereza ahubwo bagakora buri kintu cyose gikenewe.

Ati “Witegereza uruhushya rwo gutekereza ku rwego rw’Isi. Aho uva ntabwo hafite intege nke, ni imbaraga zawe. Shora mu mpano yawe, mu bumenyi no mu myitwarire ya kinyamwuga.”

Nyuma yo rwa Sano muri ‘NAMM Show’, avuga ko afite imishinga ikomeye mu 2026, irimo ibitaramo mpuzamahanga n’ibihangano bishya azakorana n’abandi bahanzi, bigamije guhuza umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba n’uw’abandi bakomeye ku Isi.