Umupolisi yahagaritswe nyuma yo guhabwa amafaranga na Kylian Mbappé

Dec 31, 2025 - 16:25
 0
Umupolisi yahagaritswe nyuma yo guhabwa amafaranga na Kylian Mbappé

Umupolisi wari ushinzwe umutekano w’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa yirukanywe ku kazi imburagihe, nyuma yo kwakira impano y’amafaranga angana na €60,300 yahawe na Kylian Mbappé.

Nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Le Monde iki gihano cyafashwe n’Urwego rukuru rwa Polisi y’u Bufaransa (DGPN), ruvuga ko uwo mupolisi atigeze amenyesha abayobozi be iyo mpano yahawe.

Aya mafaranga Mbappé yayatanze muri Kamena 2023, ayakuye ku gahimbazamusyi yari yarabonye mu Gikombe cy’Isi cya 2022.  Yayahaye uyu mupolisi nyuma y’uko we nta mafaranga y’agahimbazamusyi yari yahawe kandi yarikumwe n’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa muri iki gikombe cy’Isi.

Ihererekanywa ryayo ryakozwe binyuze kuri sheki, bikaba bivugwa ko byari byemewe n’amategeko kandi bidategetswe ko bitangazwa.

Gusa muri Nyakanga 2024 umwe mu bantu bakora muri banki  yabimenyesheje urwego rushinzwe kugenzura imikoreshereze y’amafaranga (Tracfin), bituma hatangizwa iperereza ry’ubucamanza.

Nubwo urwego rushinzwe kugenzura imyitwarire ya polisi (IGPN) rwari rwarakoze iperereza rugasanga nta kosa rikomeye ryagaragaye, ndetse rukanatanga inama yo kudahana  uwo mupolisi, Polisi y’Ubufaransa yo yaje gufata icyemezo cyo kumuhana imwirukana  ku itariki ya 20 Ukuboza 2025.

Uyu mupolisi usanzwe ari inshuti y’umuryango wa Mbappé, yari asanzwe ateganya kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ku itariki ya 31 Ukuboza. Biteganyijwe ko n’ubundi azakorana n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) mu masezerano y’igihe gito mu Gikombe cy’Isi gitaha.

Abamwunganira mu mategeko bavuga ko iki gihano kidafite ishingiro, kuko impano yahawe yari yemewe n’amategeko kandi nta nyungu zindi zari ziyihishe inyuma.

Bivugwa kandi ko abandi bapolisi bane nabo bari barikumwe n’u Bufaransa bahawe €30,000 buri umwe, bigatuma amafaranga Mbappé yatanze muri rusange agera kuri €180,300 gusa aba bandi bo ntabwo bahanwe.