Urubanza rwa Tundu Lissu rwasubitswe nyuma y'uko avuze ko atariye

Urubanza rw'umukuru w'ishyaka ritavuga rumwe n'ubutegetsi muri Tanzania CHADEMA rwasubitswe nyuma yaho uregwa avuze ko atariye.

Feb 12, 2026 - 17:05
 0
Urubanza rwa Tundu Lissu rwasubitswe nyuma y'uko avuze ko atariye

Uyu munsi abatangabuhamya b'ubushinjacyaha bakomeje gutanga ubuhamya bashinja Tundu Lissu, ukurikiranyweho icyaha cyo kugambanira igihugu.

Umuvugizi wa guverinoma, Renatus Mkude, yavuze ko bafite umutangabuhamya w’ibanga bise P6 witeguye gukomeza, uregwa yavuze ko atiteguye gukomeza abwira abacamanza ati : "Mwese mwariye ariko njyewe sinariye".

Tundu Lissu yongeyeho ati: "Bafite amafaranga yanjye kandi iyo igihe cyo kurya kigeze banzanira ibiryo ariko kugeza ubu, sinigeze ndya. Si uko nta mafaranga ahari, ahubwo ni uko bagerageza kwica abantu urubozo."

Ku mategeko ya gereza, imfungwa zifungiye muri gereza zigura ibyo kurya byazo iyo zagiye kuburanishwa.

Umucamanza yavuze ko kuko Tundu Lissu atararya urubanza rugomba gusubikwa kugira ngo uregwa arye maze habeho iburanisha riboneye kugira ngo atananirwa kubaza umutangabuhamya ibibazo.

Umucamanza yashimangiye ko niba ari ukuri ko atararya kuva mu gitondo "ntitwakwifuza gukomeza urubanza mu gihe utararya, kuko byaba ari ukubangamira uburenganzira bwa muntu."

Tundu Lissu yasubije ati: "Nyakubahwa, iyo uri imfungwa, uba uri mu maboko y’abaturage kandi abashinzwe ibyo ni gereza kandi nababwiye ngo nituva hano banshakire ifiriti.”