Abarenga 16 000 mu Rwanda bafite ibibazo byo kwandikisha ibinyabiziga

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangaje ko abantu basaga ibihumbi 16 basabye gukorerwa ihererekanyabubasha ku binyabiziga, ariko abarenga ibihumbi 10 muri bo bagaragaza ko bafite ibibazo bitandukanye bikomeye bibabuza kubyandikisha mu buryo bwemewe n’amategeko.

Jan 28, 2026 - 11:12
 0
Abarenga 16 000 mu Rwanda bafite ibibazo byo kwandikisha ibinyabiziga

Mu kiganiro RRA na Polisi y’Igihugu bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Mutarama 2026, hagarutswe ku kibazo kimaze gufata indi ntera cy’abantu bagura cyangwa bagurisha ibinyabiziga ariko ntibakore ihererekanya ryabyo ku gihe.

Muri ibyo bibazo harimo abagura bakabura abo baguzeho ibinyabiziga, bamwe bakaba baritabye Imana, abandi barimukiye mu mahanga, n’izindi mpamvu zitandukanye.

Uwitonze Paulin, Komiseri Wungirije wa RRA ushinzwe Serivisi z’Abasora n’Itumanaho, yavuze ko mu basabye kwandikisha ibinyabiziga bagera ku bihumbi 16, abagera ku bihumbi 10 bafite ibibazo bikomeye bibabangamiye.

Yagize ati: “Hari abantu bagura imodoka bakumva ko kuba bafite Carte Jaune itari mu mazina yabo nta kibazo bibateye. Hari n’abagura ku bantu bagahita babura, bamwe bakaba baritabye Imana abandi baragiye mu bihugu byo hanze, bigatuma uwaguze abura uwo yakorana na we ihererekanya.”

RRA yatangaje ko yashyizeho igihe cy’ukwezi kumwe cyatangiye tariki ya 26 Mutarama kizarangira tariki ya 28 Gashyantare 2026, kigamije gufasha abafite ibyo bibazo kubikemura byihuse, hagamijwe kugabanya umubare w’abantu batwara ibinyabiziga bitanditse mu mazina yabo.

Polisi y’u Rwanda, yatangaje ko hafashwe ingamba zikomeye zo gufatira ibinyabiziga byose bigenda mu muhanda bidafite ibyangombwa byuzuye, ba nyirabyo bakabanza gukemura ibibazo bifitanye isano no kwandikisha mbere yo kubisubizwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Rutikanga Boniface, yasabye abantu bose bafite ibibazo byo kwandikisha ibinyabiziga kwegera inzego zibishinzwe kugira ngo bafashwe.

Yagize ati: “Umuntu wese akwiye kwigomwa igihe cye akaza tukamufasha. Ubu iminsi ntarengwa yo kwandikisha ni iminsi umunani gusa, bikaba byakorwa vuba cyane.”

ACP Rutikanga yagaragaje ko ikibazo cy’ihererekanya ry’ububasha cyiganje cyane ku binyabiziga bya moto, aho usanga hari izimaze kugurishwa inshuro zirenga eshanu zitanditswe.

Ati: “Umwaka ushize twafashe moto nyinshi tugiye kuziteza cyamunara. Haje umusaza avuga ko hashize imyaka ine atazi aho umwana yaguriye moto aherereye, ibihano uwo mwana yakoze mu muhanda, byose bikaba byari byarirundanyije kuri we.”

Yagiriye inama abaturage kwihutira kwandikisha ibinyabiziga baguze kugira ngo birinde ingaruka zirimo ibihano, gufatirwa no kwishyura amande menshi.

RRA yagaragaje ko 70% by’abasaba kwandikisha ibinyabiziga bari mu Mujyi wa Kigali, ari na yo mpamvu hashyizweho site enye zikora amasaha arenze asanzwe hakiyongeraho izindi 14 ziri mu bice bitandukanye by’Igihugu, abakozi bakora izo serivisi barongerwa inshuro 10 kandi bava ku minsi ibiri bakora bagera ku minsi itandatu mu cyumweru.

RRA kandi yatangaje ko yashyizeho uburyo bworoshye ku bantu babuze abo baguzeho ibinyabiziga, aho basabwa kugera ku bigo byayo bakabisobanura bagafashwa mu buryo bwihariye, kandi ko hatagisabwa kunyura mu nkiko nk’uko byahoze.

Kugeza ubu, kwandikisha moto bisaba amafaranga ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe imodoka zisaba ibihumbi 60. Abagana izi serivisi basabwa kuba barabanje kwiyandikisha muri sisitemu ya RRA no gufata gahunda yo kwakirwa ku munsi bifuza gukorerwaho serivisi.

Mukabibi Immaculée, umwe mu batunze moto itamwanditseho Imvaho Nshya yasanze kuri Site ya Nyamirambo, yavuze ko amaze imyaka isaga ine asaba uwo baguze ngo bahererakanye ububasha ariko akaba yaramubuze.

Yagize ati: “Nagiye kureba imyenda amaze gukoresha nsanga harimo ibihumbi 200 Frw by’imyenda y’imisoro.”

Mukamanzi Patricie we yavuze ko amaze imyaka 3 agurishije moto ubu uwo bayiguze barayifatiriye ikaba igomba kwishyurirwa imisoro y’amafaranga y’u Rwanda 260 000, bikaba bikomeza kumugiraho ingaruka zirimo no gusiragira.