Ukraine: Abantu ibihumbi babuze amashanyarazi mu gihe cy’ubukonje bukabije mu bitero bishya n’Uburusiya
Perezida Zelensky wa Ukraine yatangaje ko abatekinisiye barenga 200 barimo kugerageza gusubizaho amashanyarazi mu murwa mukuru Kyiv nyuma y’ibitero bigari by’Uburusiya byibasiye ibikorwa remezo bitanga amashanyarazi.
Inyubako zibarirwa mu bihumbi zo guturamo i Kyiv zikomeje kubura amashanyarazi, nk’uko Zelensky abivuga. Ndetse ko icyo kibazo kiri no mu bindi bice by’igihugu.
Uburusiya buherutse kugaba ibitero bushya nyuma y’icyumweru cy’agahenge aho Perezida Donald Trump yari yasabye Vladimir Putin w’Uburusiya kwihanganira Ukraine muri iki gihe cy’ubukonje bukabije.
Hagati aho, intumwa z’Uburusiya, Ukraine na Amerika zongeye guhurira i Abu Dhabi muri Emira Zunze Ubumwe z'Abarabu mu nama yo kuganira birambuye ku mugambi w’amahoro.
Kuri uyu wa gatatu, Zelensky yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uyu munsi, ibihe bikomeye cyane biri i Kyiv n’akarere kayo, Kharkiv n’akarere kayo, akarere ka Summy, n’akarere ka Poltava.”
Yongeyeho ko muri ibyo bice bitandukanye hari koherezwa andi matsinda yo kugerageza gusubizaho amashanyarazi .
I Kyiv, ibi bitero byatumye abantu barara muri ‘stations’ za metro zo hasi mu guhunga ubukonje bukabije.
Abategetsi bashyizeho ibice bimwe mu mujyi aho abantu bajya kwota ubushyuhe.
Barimo kandi gutumiza hanze za moteri zitanga umuriro mu gihe abatekinisiye bagerageza gusana ibikorwa remezo byangiritse.
Mu mujyi wa Kharkiv mu burasirazuba, urugomero rw’amashanyarazi rwarashweho rurangirika ku buryo rudashobora gusanwa.
English
Kinyarwanda