Kuvuga Ikinyarwanda neza ni ishema n’ubutwari – Dr Bizimana

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, (MINUBUMWE) ishimangira ko uririmi rw’Ikinyarwanda ari indangamuntu ikomeye y’Abanyarwanda, ikaba ishema n’ubutwari bwabo ndetse rukaba ari rwo rwabaye umuyoboro w’Intwari z’u Rwanda.

Jan 28, 2026 - 12:26
 0
Kuvuga Ikinyarwanda neza ni ishema n’ubutwari – Dr Bizimana

Ibyo ni ibigarukwaho na Minisitiri wa MINUBUMWE, Dr Bizimana Jean Damascene aho agaragaza ko Ikinyarwanda kiboneye haba mu kukivuga no kucyandika  ari wo musingi wo  gukomeza ubutwari.

Agaragaza ibi mu gihe u Rwanda rwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32 uzizihizwa ku ya 01 Gashyantare, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi z’iterambere.”

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko ururimi rw’Ikinyarwanda ari rwo rusobanura umuntu uwo ari we, rukaba ishema ry’abato n’abakuru bityo hakwiye kwirindwa kuruvanga n’izindi, kurugoreka cyangwa gukoresha imvugo zitaboneye kuko ari bimwe mu byonnyi byarwo.

Yagize ati: “Dukwiye gukoresha Ikinyarwanda cyiza kiboneye n’abato bakakiga   kandi ni naryo shema ryacu ni nabwo butwari bwacu.”

Yongeyeho ko ubutwari burangwa n’umuco kandi uwo muco ukarangwa n’ururimi, agahamya ko mu gihe nta rurimi ruhuza Abanyarwanda umuco waba wacitse.

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe (CHENO), Ngarambe Francois ashimangira ko mu gihe nta rurimi ruhuza Abanyarwanda nta cyizere cyuzuye cyagaragaza ko u Rwanda ruzagira Intwari mu myaka iri imbere.

Ati: “Turifuza ko Ikinyarwanda gikoreshwa mu nzego zose kuko  tudafite ururimi ntabwo twakwizera kuzagira intwari mu minsi iri imbere kuko ubutwari buratozwa n’ururimi ruratozwa kandi rurigwa.”

Ngarambe avuga ko amateka u Rwanda rwanyuzemo agira uruhare mu gutuma abantu bumva ko kuvuga indimi z’amahanga ari byo bigaragaza ko basirimutse, kandi ahanini usanga n’izo ndimi batazivuga neza; agasaba abantu gusigasira Ikinyarwanda nk’indangagaciro y’Umunyarwanda.

Bamwe mu batungwa agatoki bica Ikinyarwanda barimo abayobozi mu nzego zitandukamye, abahanzi, abanyamakuru n’abandi.

Minisitiri Dr. Bizimana asaba ko abagira uruhare mu konona ururimi bakwikosora bakarukoresha mu buryo buboneye.

Intebe y’Inteko, Robert Masozera ahamya ko Intwari z’u Rwanda zakoresheje Ikinyarwanda kuko ibikorwa byazo byose zifashishije ururimi kavukire.

Isuzumabipimo ryo muri Kanama 2025, rigaragaza   Umurage ndangamuco w’u Rwanda ryagaragaje ko   ururimi rw’Ikinyarwanda ruvugwa n’Abanyarwanda 99.7%.

Abanyarwanda babajijwe   bagaragaraje ko ku kigero cya 70.6% ari bo bakoresha nabi Ikinyarwanda muri abo 6.6%, imikoreshereze yacyo ntiboneye namba mu gihe 64.3% bagaragaje ko idashimishije.

Impamvu Abanyarwanda bagaragaza ku gukoresha nabi Ikinyarwanda byagaragaye ko bakivanga n’indimi z’amahanga ariko mu mpamvu bagaragaje zaje ku isonga ni ukugaragaza ubuhanga, ubwirasi, ubusirimu n’ubwiyemezi mu zindi ndimi ku kigero cya 32.5%.

Byakurikiwe n’abavuze urwiganwa bigana abakomeye ku kigero cya 22.5% ariko hari n’abatazi Ikinyarwanda bitewe n’ingaruka z’amateka ku kigero cya 14.5%, mu gihe kubura amagambo   yabugenewe biri kuri 14%.