Umudepitekazi Ilhan Omar, yagabweho igitero hakoresheje amazi atazwi mugihe yavugaga ijambo i Minnesota

Polisi mumujyi wa Minneapolis yatangaje ko umudepite uhagarariye intara ya Minnesota, Ilhan Omar, yasutsweho ikintu kitazwi kimeze nkamazi mu cyumba cy'inama cy'umujyi aho yavugaga ijambo kuwa kabiri, ubwo umwe mu bari aho yamukoreshaga inshinge kugira ngo amutere amazi.

Jan 28, 2026 - 10:04
 0
Umudepitekazi Ilhan Omar, yagabweho igitero hakoresheje amazi atazwi mugihe yavugaga ijambo i Minnesota

Omar ufite inkomoko mugihugu cya Somalia ntabwo yakomeretse yakomeje kuvuga. Uwo mugabo yahise atabwa muri yombi kandi iperereza ry’ubucamanza riracyakomeza aho hantu, nk’uko polisi yakomeje ibivuga.

"Natekerezaga ko ari umwe mu bafasha be wari ugiye kumuha inyandiko cyangwa ikindi kintu," Jacquelynn Goessling yavuze ku mugabo wateye Omar amazi, afite impumuro ikaze.

Mu itangazo yashyize kurubuga nk

oranyambaga rwa X, Omar yagize ati: "Ndi muzima. Ndi umuntu warokotse, bityo uyu mushotoranyi muto ntazantera ubwoba bwo gukora akazi kanjye. Sindemera ko abanshotora batsinda."