MONUSCO 'yohereje' mu Rwanda abarwanyi 15 bahoze muri FDLR

Ubutumwa bwa ONU muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo buzwi nka MONUSCO buvuka ko bwacyuye ku bushake Abanyarwanda 34, barimo abahoze ari abarwanyi 15 b’umutwe wa FDLR n’abagize imiryango yabo 19.

Jan 28, 2026 - 11:48
 0
MONUSCO 'yohereje' mu Rwanda abarwanyi 15 bahoze muri FDLR

Iri ni itsinda rya gatatu ry’abataha ku bushake kuva umwaka watangira, bose hamwe bakaba bamaze kuba 60, barimo abahoze ari abarwanyi 33 n’abagize imiryango yabo 27, nk'uko bivugwa na Radio Okapi iterwa inkunga na ONU.

Abatahutse bambutse umupaka wa Grande Barrière, uhuza Goma (muri RDC) na Gisenyi (mu Rwanda), mbere yo kwakirwa n’inzego z’u Rwanda kugira ngo batunganyirizwe gahunda yo gusubizwa mu buzima busanzwe no kwinjizwa mu muryango nyarwanda.

MONUSCO ivuga ko mu mezi ashize hagaragaye abarwanyi b’Abanyarwanda bo muri FDLR bizana ubwabo bavuga ko bifuza gutaha ku bushake, abenshi bakaba baraturukaga cyane cyane mu bice bikikije umujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu Ruguru.

Kuva umwaka ushize, abagera hafi kuri 300 bamaze gutahurwa ku bufatanye bwa MONUSCO na gahunda ya leta ya Congo yo kwaka intwaro abarwanyi, kubasubiza mu buzima busanzwe no gushimangira umutekano (Désarmement, démobilisation, réintégration et stabilisation, DDRS), nk'uko Okapi ibivuga.

Iyi gahunda iri mu murongo w’amasezerano y’amahoro ya Washington, yasinywe muri Nyakanga 2025 ya Congo n’u Rwanda, amasezerano arimo gusenya burundu umutwe wa FDLR binyuze mu bukangurambaga no mu bikorwa bya gisirikare aho bikenewe.