Iran yabwiye Amerika ko niyirasa izihimurira kuri Israel

Ku wa Gatandatu, The New York Times yatangaje ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ari gutegura uburyo bwo kugaba ibitero bishya kuri Iran, kubera uburyo ikomeje guhangana n’imyigaragambyo n’imvururu zatewe n’izamuka rikabije ry’ibiciro muri icyo gihugu.

Jan 11, 2026 - 20:36
 0
Iran yabwiye Amerika ko niyirasa izihimurira kuri Israel

Iki kinyamakuru kivuga ko Trump aherutse guhabwa raporo ku bitekerezo bitandukanye byo kugaba ibitero harimo no kugaba ibitero ku bikorwa bitari ibya gisirikare muri Iran, gusa ntarafata umwanzuro wa nyuma.

Trump yari amaze igihe atanga umuburo kuri Iran ndetse ku wa Gatandatu abinyujije kuri Truth Social, yagaragaje ko ashyigikiye abigaragambya.

Ati “Iran iri gushaka ubwigenge, mu buryo butigeze bubaho. Amerika yiteguye gutanga ubufasha.”

Amakuru avuga ko Umunyamabanga wa Leta wa Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, baganiriye ku kwinjira kwa Amerika muri Iran mu gihe imyigaragambyo ikomeje.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yateguje ko igitero icyo ari cyo cyose Amerika yagaba kuri Iran kizatuma nayo yihorera kuri Israel ndetse no ku bigo bya gisirikare bya Amerika biri mu karere.

Ati “Reka dusobanure ibintu neza, mu gihe Iran yaterwa, ibice byigaruriwe (Israel) ndetse n’ibirindiro bya gisirikare bya Amerika n’amato yayo bizaba biri mu gipimo cyacu.”

Iyi myigaragambyo yo muri Iran yatangiye tariki ya 28 Ukuboza 2025, nyuma y’uko ifaranga ry’igihugu ritaye agaciro bikomeye, bigatera izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa n’ibindi bicuruzwa by’ibanze.

Ni imyigaragambyo yatangiriye mu murwa mukuru, Tehran ariko iza gukwira n’ahandi henshi, aho abigaragambya barwanaga n’abapolisi ndetse bagatera ibigo bya Leta.

Ku wa Kane tariki 8 Mutarama 2026, ubutegetsi bwa Iran bwahagaritse internet n’itumanaho ryose mu gihugu mu rwego rwo kugenzura ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, abinyujije kuri X yashinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel guteza iyo myigaragambyo.

Ati “Kubera ko bibwira ko Iran imeze nk’ibindi bihugu, Amerika iri gukoresha uburyo bumwe bwo gushishikariza abantu runaka guteza imyigaragambyo n’imvururu.’’

Ku wa Gatandatu, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zatangaje ko imyigaragambyo imaze ibyumweru bibiri ibera muri Iran yapfiriyemo abantu 65, abarenga 2300 batabwa muri yombi.