Umugabo n'umugore muri Indonesia bakubiswe inkoni inshuro 140 kubera ibyaha by’imibonano mpuzabitsina n’ubusinzi

Umugabo n'umugore bo muri Indonesia bakubiswe inkoni inshuro 140 bazira gukora imibonano mpuzabitsina batarashyingiranywe no kunywa inzoga kuko binyuranyije na Sharia, cyangwa itegeko ry'idini rya Isilamu.

Jan 30, 2026 - 13:24
 0
Umugabo n'umugore muri Indonesia bakubiswe inkoni inshuro 140 kubera ibyaha by’imibonano mpuzabitsina n’ubusinzi

Uyu mugore w'imyaka 21 yaguye hasi maze ata ubwenge nyuma gukubitwa inkoni abayobozi bavuze ko ariwo umubare munini w'inkoni zakubiswe abafite icyaha nkicyo muruhame mugikorwa cyo gukubita inkoni mu ntara ya Aceh.

Abapolisi batatu b'abagore basimburanye kumukubita inkoni mu gihe we yari arimo kurira. Amaze kugwa hasi, abapolisi b'abagore bamujyana mu modoka y'imbangukiragutabara.

Aba bombi bakubiswe inkoni ku wa Kane hamwe n'abandi bane, barimo n'umupolisi wo mu gipolisi cya Isilamu, bose bahamwe n'icyaha cyo kutubahiriza Sharia.

Gukubita inkoni ni igihano gisanzwe cyo kwica amategeko ya Isilam muri Aceh n'ubwo iki gikorwa kimaze igihe kinini gikemangwa n’imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ivuga ko ari ubugome.

Dukurikije amategeko mpanabyaha ya Aceh agenga idini ya Isilam, imibonano mpuzabitsina hanze y’abashakanye ihanishwa inkoni 100, mu gihe kunywa inzoga bihanishwa inkoni 40.

Azharul Husna, umuhuzabikorwa wa Aceh mu muryango uharanira uburenganzira bwa Indonesia Kontras, avuga ko amategeko agenga ibyo bihano agomba "kunozwa" kugira ngo afashe abantu nyuma yo gukubitwa inkoni.