DRC: Corneille Nangaa yatangaje impamvu amahoro akomeje kuzamba nyuma yamasezerano

Jan 1, 2026 - 22:24
 0
DRC: Corneille Nangaa yatangaje impamvu amahoro akomeje kuzamba nyuma yamasezerano

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro rya AFC/M23, Corneille Nangaa, yongeye gushinja Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko ari yo ifite uruhare runini mu kudashyira mu bikorwa ibiteganywa mu masezerano ahuza impande zombi.

RDC na AFC/M23 baheruka gushyira umukono ku mahame y’amasezerano agamije gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC n’uburyo abaturage b’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda batakomeza kwibasirwa no kwicwa muri Nyakanga 2025.

Ni ibiganiro byagizwemo uruhare na Qatar ndetse byari biteganyijwe ko impande zombi zikomeza ibiganiro bigamije kuganisha ku mahoro nubwo bivugwa ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwamaze kwanga gusubira i Doha.

Mu itangazo aherutse gutanga, Nangaa wahoze ari Perezida w’Ikigo Cyigenga cy’Amatora muri RDC, yibukije ko mu mwaka wa 2025, AFC/M23 yahisemo amahoro, icyemezo yise nk’icy’ubushishozi ariko kigoye.

Yerekanye ko AFC/M23 yitabiriye ibiganiro n’inzego za Leta muri Kinshasa mu buryo bw’ubunyangamugayo, ibyo bikaba byaragejeje ku gusinywa kw’inyandiko nyinshi mu mwaka wa 2025, itangazo ry’Amahame agenga amasezerano (Declaration of Principles) yashyizweho umukono muri Nyakanga 2025, uburyo bwo kurekura imfungwa, uburyo bwo gukurikirana no kugenzura ihagarikwa ry’intambara ndetse n’amasezerano y’ibanze.

Yakomeje ati “Ariko icyo cyizere cyabaye nk’icyagambaniwe. Vuba cyane, ubutegetsi bwa Kinshasa bwahise bwigaragaza nk’ubwananiwe kubahiriza ibyagezweho, n’ijambo ubwabwo bwivugiye. Ni ubutegetsi bwubakiye ku kinyoma n’amasezerano apfuye. Uyu munsi nta mfungwa n’imwe yigeze ifungurwa, ibintu binyuranyije cyane n’amasezerano yari yasinywe.”

Yanashinjije kandi RDC kutubahiriza agahenge cyangwa ihagarikwa ry’intambara binyuze mu bitero byinshi bigenda bigabwa.

Yongeye kugaragaza ko amasezerano y’u Rwanda na RDC y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington yari intambwe nziza ariko ibiganiro bihuza RDC na AFC/M23 byaberaga i Doha bikigorwa no gutanga igisubizo gifatika.

Bimwe mu byemeranyijweho n’impande zombi muri ibyo biganiro bya Doha nta na kimwe kirashyirwa mu bikorwa.

Nangaa yongeye kugaragaza ko kubera gushaka amahoro n’ubushake bwo kuyageraho, Ihuriro rya AFC/M23 ryemeye kuvana ingabo zaryo mu Mujyi wa Uvira nk’uko ryari ryabisabwe n’abahuza.