Ubuhinde: Barakubiswe barapfa kubera gushakana badahuje idini
Ubwicanyi bukoranywe ubugome kuri ‘couple’ y’umugore n’umugabo badahuje idini bwababaje kandi butungura abantu muri leta ya Uttar Pradesh mu Buhinde mu gace gasanzwe katavugwamo ubu bwicanyi.
Kajal w’imyaka 19 wari uwo mu idini rya Hindu, hamwe na Mohammad Arman w’imyaka 27 wari umu-Islam basanze barishwe bahambwa ku nkombe z’umugezi mu mpera z’ukwezi gushize.
Polisi ivuga ko aba bombi bakubiswe igitiyo kugeza bapfuye kandi bikekwa ko byakozwe na batatu muri basaza ba Kajal, ubu batawe muri yombi. Kugeza ubu nta cyo baravuga ku byo bashinjwa.
Agace batuyemo ka Umri, muri 182km uvuye mu murwa mukuru Delhi, gatuwe n’abantu bo mu madini ya Hindu na Islam kandi abahatuye benshi babwiye BBC ko ubusanzwe babanye neza, kandi nta mateka y’amakimbirane ashingiye ku madini aharangwa.
Uwungirije umukuru w’igipolisi cy’iyi leta yabwiye BBC ko polisi ikeka ko ibyabaye ari ibyitwa “ubwicanyi bw’icyubahiro” – aho abo mu muryango w’umugore bamuhanira gukunda cyangwa gushakana n’umuntu wo mu bwoko cyangwa idini ritari iryabo.
Ibiro bibarura ibyaha mu Buhinde byatangiye kwandika iki cyaha cy’ “Ubwicanyi bw’icyubahiro” mu 2014, ubwo mu gihugu hose babaruye 18 byakozwe. Imibare iheruka ya 2023 ivuga ko habaye ubwicanyi nk’ubu 38.
Gusa, impirimbanyi zamagana iki cyaha zivuga ko iyo mibare mu by’ukuri iri hejuru cyane – mu magana ku mwaka – kuko bwinshi muri ubu bwicanyi bwandikwa mu rwego rw’ubwicanyi bwo mu ngo.
English
Kinyarwanda