Uganda: Perezida Museveni yashinjwe guteza umuvundo w’imodoka, ibiro bye birabihakana
Ibiro bya Perezida wa Uganda kuri uyu wa Kabiri, byatangaje ko nta hantu ibikorwa bya Perezida Yoweri Kaguta Museveni bihuriye n’umuvundo w’imodoka watumye ikoreshwa ry’umuhanda Kampala–Masaka rihagarara, ndetse bamwe mu bawukoresha barara mu nzira.
Ibi biro byatangaje ko gufunga umuhanda mu gihe cy’ingendo z’umukuru w’igihugu ari ingamba z’umutekano zigenwa mu gihe gito, kandi bisanzwe bikorwa ku Isi hose ndetse mu buryo butabangamiye abagenzi, bityo ko ntaho bihuriye n’ibikomeje kuvugwa.
Ifungwa ry’umuhanda Kampala-Masaka ryabaye ku wa Mbere ubwo Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Karere ka Mpigi.
Nyuma yaho habaye umuvundo w’imodoka watangiye ahagana Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, ugera ku bilometero birenga 30 uvuye mu gace ka Buwama (Mpigi) ukagera Kyengera muri Wakiso.
Ku wa Kabiri mu gitondo nabwo imodoka zari zikigenda gake cyane. Ndetse bamwe mu bagenzi bavuze ko byatumye barara mu modoka bica gahunda bari bagiyemo zirimo ibirori, imihango yo gushyingura, ubucuruzi n’ibindi.
Ibiro bya Perezida byasobanuye ko iyo mubyigano w’imodoka watewe n’uko imodoka ziba ziyongereye mu mihanda mu bihe by’iminsi mikuru, imyitwarire ya bamwe mu bashoferi n’imvura nyinshi.
Polisi yo mu muhanda ivuga ko yari yabanje kugira inama abashoferi bajya i Kampala gukoresha inzira ya Kasanje–Nakawuka, mu gihe abajyaga i Masaka basabwe gukoresha umuhanda wa Gomba–Sembabule.
Ariko, abashoferi benshi bagumye mu muhanda ijoro ryose, bavuga ko batinye inzira z’icyaro zari zanyereye kubera imvura nyinshi yari yaguye mugitondo.
Umuvugizi wa Polisi, Michael Kananura yagize ati “Iyo Perezida ari gutambuka, dufunga umuhanda iminota mike ku buryo bidashobora gutera umuvundo w’imodoka ukabije. Ni ingaruka z’imyitwarire mibi ya bamwe mu bashoferi banze kubahiriza amabwiriza ya polisi.”
Minisiteri y’Umurimo n’Ubwikorezi muri Uganda, mu itangazo yashyize hanze yahakanye ko ibikorwa bya Perezida Museveni ari byo byateje uyu muvundo, igaragaza ko imodoka zagiye zigafunga isangano ry’imihanda cyane cyane mu gice cya Mpigi, bityo bifunga inzira mu byerekezo byombi.
Iyi Minisiteri yasabye abashoferi bose kubahiriza amategeko y’umuhanda yagenwe no gukurikiza amabwiriza y’abapolisi bo mu muhanda cyane cyane muri ibi bihe by’iminsi mikuru.
Umuhanda wa Kampala–Masaka ni inzira ikomeye ihuza umurwa mukuru n’ibice byo mu Burengerazuba n’Amajyepfo ya Uganda. Abasesenguzi bavuga ko gufungwa kwawo amasaha menshi bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi, ubukerarugendo n’imigenderanire y’akarere.
English
Kinyarwanda