RDB yaburiye ko hari abatekamutwe bayiyitirira bitwaje ‘Visit Rwanda’

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwasabye abantu kwitondera ibikorwa by’abarwiyitirira binyuze mu bikorwa by’imenyekanisha byamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’, bakaba babacucura utwabo.

Jan 28, 2026 - 10:52
 0
RDB yaburiye ko hari abatekamutwe bayiyitirira bitwaje ‘Visit Rwanda’

Mu itangazo RDB yashyize ku rubuga rwa X ku mugoroba wo ku wa 27 Mutarama 2026, yagaragaje ko abo bantu baba bagamije inyungu zabo bwite no kubona amafaranga, igasaba abantu kwitondera umwirondoro n’ukuri kw’ibitangazwa n’abayiyitiirira ndetse umuturage uhuye nubwo bushukanyi akamenyesha urwo rwego.

Itangazo rigira riti:” RDB iributsa ko itishyuza serivise cyangwa amakuru binyuze ku bantu ku giti cyabo, abahuza cyangwa ibigo bitabifitiye uburenganzira. Ibikorwa byose bya RDB hamwe n’imenyekanisha ryabyo binyuzwa mu miyoboro no ku mbuga nkoranyambaga za RDB, kandi amafaranga ayo ari yo yose asabwa kuri serivise atangwa binyuze mu buryo bugenwa n’Urwego RDB.”

RDB isaba abantu kuba maso no kugenzurana ubushishozi ibikorwa by’abayiyitirira, ndetse bakayimenyesha binyuze ku mirongo yayo ya telefone n’imbuga nkoranyambaga.